Taraja Ramsess wamamaye muri Black Panthers yakoze impanuka apfana n'umuryango we

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-07 06:13:29 Imyidagaduro

Mu mpera z'icyumweru gushize, Nibwo Taraja Ramsess wakinnye muri Film ya Black Panther ndetse na Avangers, yitabye Imana nyuma y'imanuka yakoze ari kumwe n'abana be batatu.

Nyakwigendera ufatwa nk'icyamamare muri Sinema, Taraja Ramsess yagaragaye muri zimwe zakunzwe cyane zirimo Black panther ndetse na Avengers, yitabye Imana n'abana be batatu bazize impanuka y'imodoka ubwo bari bagiye muri Hallowen muri Georgia icyumweru gishize.

Atlanta TV station WSB yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ubwo hari mu ijoro berekeza muri hallowen hanyuma abari muri iyo modoka bakitaba Imana harimo Ramsess n'abana be batatu bari kumwe.

Nyina wa Taraja Ramsess witwa Akili Ramsess usanzwe ari Executive Director mu kinyamakuru National Press Photographers Association (NPPA) yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Akili Ramasess yagize ati "Umuhungu wanjye Taraja wari ufite impano, nakundaga wari mwiza hamwe n'abuzukuru banjye Sundari w'imyaka 13 ndetse na Fujibo w'ibyumweru 8 wari uherutse kuvuka, bishwe n'impanuka mu ijoro ryakeye.

Akili Ramsess yatangaje ko abana babiri barokotse iyi mpanuka harimo Shazia w'imyaka 3 ndetse n'umuhungu we Kisasi w'imyaka 10 wari umeze nabi hanyuma y'iminota micye yongera gutangaza ko nawe yamaze kwitaba Imana.

Tony Tucci ukorera WSB-TV yatangaje ko umutima we utari wakira koko ko uwo muryango wahuye n'ibyago bigeze aho bitewe n'iyo mpanuka ndetse avuga ko ababajwe cyane n'urupfu rw'uyu mukinnyi w'icyamamare mu gukina film.

Tucci yagize ati "Nkimara kubyumva nababaye cyane nshika intege nicara hasi. Wari umuryango mwiza cyane. bajyaga baza bakareba ukuntu yitoza hanyuma bose bakiterera mu birere bakitozanya."

Polisi yo muri Georgia nayo yemeje aya makuru ko Taraja yitabye Imana n'abana be babiri hanyuma umuhungu wabo nawe wahise yihutanwa kwa muganga akaza kuhagwa kubera ibikomere byinshi yatewe n'iyi mpanuka. Nyamara n'ubwo bemeje aya makuru, ntabwo icyateye impanuka cyari cyamenyekana.

Taraja Ramsess yitabye Imana afite imyaka 41 ndetse n'abana be batatu, akaba yari amaze kugaragara muri film nyinshi ndetse abantu benshi bari bamaze kumukunda ku buryo kumva ko yagaragaye muri film hari ubundi buryohe byongereraga film.

Related Post