Nigeria: Umutwe w'iterabwoba wa Boko Haram wivuganye abahinzi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-07 13:41:30 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 05 ugushyingo 2023, Nibwo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria, umutwe w'iterabwoba wa Boko Haram wagabye igitero simusiga ku baturage b'abahinzi b'umuceri.

Ni igitero cyapfiriyemo abagera kuri 15 bahise bashyingurwa ku wa 06 Ugushyingo, ku musigiti wo hagati wa Zabarmari, hanze y’umurwa mukuru w’akarere ka Maiduguri.

Reuters dukesha iyi nkuru, yatangaje ko abakekwaho kuba ari abarwanyi ba Boko Haram bateye mu murima w’umuceri aho abahinzi bari baraye bawurinze.

Uretse kwicamo bamwe mu bari barinze uwo murima, Uyu mutwe wanashimuse bamwe kugeza ubu bataraboneka.

Abarwanyi biyitirira idini ya Isilamu bamaze imyaka 14 bateza imidugararo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria aho abantu 40.000 bishwe abandi barenga miliyoni ebyiri bavanwa mu byabo kuva mu 2009.

Related Post