Afurika y’Epfo:Minisitiri yatezwe n'amabandi amwiba iby'agaciro birimo imbunda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-09 06:01:28 Amakuru

Ku wa mbere tariki ya 06 Ugushyingo 2023, Ubwo Minisitiri w’Ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, Sindisiwe Chikunga yari ahagaze ku muhanda ngo ahindure ipine ye y’imodoka yari yapfumutse yatezwe n'amabandi amucucura bimwe mu byo yari afite.

Bimwe mu byo Chikunga yatangaje ko yibwe, harimo mudasobwa ye, telefone ndetse n’imbunda yari ifitwe n’umurinzi we.

Minisitiri Chikunga Yavuze ko nubwo yarokotse ubu bujura yakorewe bwamusigiye ihungabana.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ibyaha bikorerwa ku muhanda birimo n’ubujura, gusa ntibyari bisanzwe ko aya mabandi yibasira abayobozi bakuru bo ku rwego nk’uru.

Related Post