RDC: Ingabo z’u Burundi zahunze kubera ubukana bw'imirwano ya M23 na FARDC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-09 07:07:38 Amakuru

Ku wa Gatatu tariki ya 08 Ugushyingo 2023, Nibwo Ingabo z’igihugu cy’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi zahunze ziva mu bice zarimo nyuma y’uko abarwanyi b'umutwe wa M23 ukuye i Masisi ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Intambara yatumye M23 yongera kwambura uduce dutandukanye ingabo za FARDC n’imitwe ifatanya na zo irimo FDLR, Mai mai n’ingabo z’u Burundi zahise zerekeza Kibalizo.

Umutwe wa M23 kugera ku isaha ya saa Sita wari umaze gufata Shangi, Kicwa, Kilolirwe, Nturo, Muyange, Rushinga, abarwanyi ba M23 bagarukira ahitwa Kagusa na Rugi.

Abaturage bari Kitchanga batangaje ko ingabo z’u Burundi zahunze zigasiga amahema n’ibikoresho byo mu gikoni hamwe n’imyenda yazo.

Ubuyobozi bwa M23 butangaza ko bufite gihamya ko ingabo z ‘igihugu cy’u Burundi zifatanya n’ingabo za Leta kuyirwanya kuko hari abamaze gufatwa babarirwa muri mirongo naho abandi babarirwa mu ijana baguye ku rugamba bambaye impuzankano ya FARDC.

Related Post