DRC: Perezida Tshisekedi yashinjwe na Corneille Nangaa guhungabanya amoko amusaba kwegura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-10 08:30:03 Amakuru

Ku wa Kane, itariki ya 9 Ugushyingo 2023, Nibwo uwahoze ari perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Congo (CENI) wahindutse utavuga rumwe n’ubutegetsi, Corneille Nangaa yashinje Perezida Tshisekedi guteranya amoko amusaba kwegura.

Corneille Nangaa yabigaragaje ubwo yashyiraga hanze itangazo rigenewe abanyamakuru, asaba kwegura Perezida Félix Tshisekedi ushinjwa gutwika intara ya Tshopo binyuze mu“guteranya abavandimwe babiri, Aba-Mbole n’Aba-Lengola ”.

Aho ari mu buhungiro, Perezida w’ishyaka Action pour la dignité du Congo et de son peuple (ADCP) yamaganye ibyo avuga ko ari “ukurema guteye akaga” amakimbirane ashingiye ku moko. Ku bwe, ngo ikigamijwe ni uguteza amakimbirane hagati y’abaturage hagamijwe kwigarurira ubutaka bwabo n’umutungo kamere,"

Yaburiye Perezida Tshisekedi amusaba kwirinda uburiganya mu matora, yemeza ko Perezida wa gatanu wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ugeze ku musozo wa manda ye ya mbere, azaryozwa “ibyaha byose byakozwe ndetse n’imfu z’abantu, n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubutunzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingaruka zizakurikiraho.

Related Post