Kenya yemeje ko itazohereza abapolisi bayo ku buntu muri Haiti

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-10 08:46:10 Amakuru

Leta ya Kenya yavuze ko itazohereza abapolisi bayo ku buntu muri Haiti mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu mwanzuro watangajwe na Minisitiri w’Umutekano muri Kenya, Kithure Kindiki, wagaragaje ko ubwo butumwa buzakenera nibura akayabo ka miliyoni 600$ kugira ngo bagere ku ntego yo kugarura ituze n’umutekano muri Haiti, nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika.

Ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Kithure Kindiki yagize ati “Uburyo bwose buzakoreshwa muri ubu butumwa bugomba kuva mu banyamuryango ba Loni.”

Yakomeje avuga ko igihe cyose ubwo buryo butaraboneka Kenya itazohereza abapolisi bayo.

Ministiri Kindiki yavuze ko Kenya yemeye kohereza abapolisi 1000, abandi bakazava mu bindi bihugu 11.

Mu Ukwakira uyu mwaka ni bwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano kemeye ko Kenya yohereza muri Haiti itsinda ry’abapolisi kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Mu minsi ishize urukiko muri Kenya rwategetse kohereza abo bapolisi biba bihagaze ku busabe bw’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, Ekuru Aukot wagaragaje ko kubohereza mu butumwa nk’ubwo binyuranije n’Itegeko Nshinga.

Related Post