Tanzania: Abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye y’indege

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-19 10:08:51 Amakuru

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2023, Nibwo abantu batatu bapfuye undi arakomereka, ubwo indege yari ivuye ahitwa Nyerere National Park yakoraga impanuka, mu gihe yarimo ihaguruka ku kibuga cy’ahitwa Morogoro.

Ikinyamakuru ‘TanzaniaTimes’ cyandikirwa aho muri Tanzania, cyavuze ko byamaze kwemezwa ko abantu batatu ari bo bapfuye baguye muri iyo mpanuka y’indege, yari ivuye muri Pariki y’Igihugu yitiriwe Nyerere, mu gihe uwakomeretse ari umwe, kuko amakuru yari yatangajwe na Minisiteri y’Umutungo kamere n’ubukerarugendo mbere, yavugaga ko hapfuye abantu babiri, abandi babiri bagakomereka.

Indege yakoze impanuka, ngo ni iya Sosiyete yitwa ‘Frankfurt Zoological Society’, ikora mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Muri abo batatu bapfuye harimo babiri bari abakozi bayo, umwe yari Umupilote, naho uwa gatatu wapfuye yakoreraga ikitwa ‘Tanzania National’, akaba yapfuye ari mu nzira ajyanwa kwa muganga.

Iyo ndege ya ‘Cessna 182 G Skylane C/N 182-66371, yari ihagurutse ahitwa ‘Matambwe Gate Airstrip’ igiye kugenzura umutekano mu kirere bisanzwe, ejo tariki 18 Gicurasi 2023, ihita ikora impanuka .

Perezida Samia Suluhu yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango y’abo baguye muri iyo mpanuka, na Komiseri wa Morogoro Region, Adam Malima. Uwakomeretse yahise ajyanwa ku Bitaro bya Muhimbili National Hospital mu Mujyi wa Dar es Salaam kwitabwaho n’abaganga.

Icyateye iyo mpanuka nticyahise kimenyekana, ariko ngo hahise hatangizwa iperereza kugira ngo kimenyekane.

Related Post