Umuhanzi Fisery yakebuye urubyiruko rugishyira imbere ibiyobyabwenge

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-11 18:16:44 Imyidagaduro

Binyuze mu ndirimbo"Mabuso" Umuhanzi, Fisery wigaruriye imitima y'abatari bake mu Rwanda byu mwihariko mu Ntara yUburasirazuba yakanguriye urubyiruko guhungira kure no kureka gukoresha ibiyobyange.

Shema Eric, wamamaye nka Fisery izina akoresha mu kazi ke k'ubuhanzi, mu kiganiro kigufi yagiranye na BTN, yavuze ko hari abagenzi be bakoresha ibiyobyabwenge mu rwego rwo kubaha imbaraga bagakora ibidasanzwe ugasanga ejo bibagizeho ingaruka mbi.

Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya R&B ntatinya kuvuga ko hari abahanzi batangirana uyu mwuga ibiyobyabwe ariko ugasanga babikora hari abo babifatiyeho urugero bafatwa nk'ikitegererezo.

Nk'imwe mu ntwaro yifashisha mu kurandura ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, Fesery ahamya ko ibihangano bye bizahindura benshi dore ko hari abo byatangiye kurokora urupfu rwinjirira mu biyobyabwenge.

Yagize ati" Bwa mbere njya gushyira hanze indirimbo ni uko nari nashegeshwe n'abantu bakoresha ibiyobyabwenge byu mwihariko urubyiruko. Bitekerejeho babireka kuko ntaho byageza umuntu kuko gahunda yabyo ni ukwica umuntu ahagaze no kumutuza muri gereza.

Akomeza at?" Ninde muntu wakoresheje ibiyobyabwenge agatera imbere uretse kwiyangiriza amahirwe".

Asaba Leta gukomeza guhagurukira iki kibazo kuko ari inkomoko y'ingeso mbi kuko iyo bitakwishe biragufungisha.

Shema Eric wakuze yitwa Fils nyuma akamenyekana nka Fisery ubwo yari atangiye urugendo rwe rwa muzika, yavukiye mu karere ka Ngoma mu murenge wa wa Rurenge akagari ka Rugese akaba yarashyize hanze bwa mbere indirimbo muri 2020 yitwa Ndababaye yakoreye muri Situdiyo ya Touch Record.

Fisery yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Eshanu yashyize hanze zifite amashusho zirimo, My Wife, Ndababaye, Intinyi na Mabuso aherutse gushyira hanze.

Uyu muhanzi uri kubaruzwa mu karerere ka Rwamagana yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira kuko aribo akesha aho ageze kandi ko bakwiye kumutera inkunga banyuze ku mbuga nkoranyambaga ze zose ni Fisery Official.
"

Related Post