Urukiko rwa gisirikare muri Uganda, rukurikiranyeho icyaha abasirikare babiri bafite ipeti rya Major kuba barataye bagenzi babo kurugamba bagahunga bikaza kuviramo bagenzi babo 50 kuhasiga ubuzima muri Gicurasi uyu mwaka 2023 muri Somalia.


Abo basirikare ni Major Zadock Abor na  Major John Oluka, bahunze kubera ubwoba bata abandi kurugamba arinabyo byaviriyemo abo 50 kwicwa n'ibyihebe bya Al-Shabab.

Urukiko rwavuze ko aba basirikare aribo bari bayoboye abandi ku rugamba mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia ariko ngo ubwo ibyihebe byagabaga ibitero, abo basirikare bagize ubwoba aho kurwana bahisemo guhunga bata abandi ku rugamba bituma 50 bahasiga ubuzima.

Aba basirikare baracyaburana tabwo baratangira kwiregura kugirango bagaragaze icyatumye bahunga urugamba bukaviramo bagenzi babo bahasiga ubuzima.