Ibyamamare birimo Fireman, Karigombe na Ama G The Black byiyemeje gusigasira Ubuzima bw'abatabona-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-16 06:52:27 Imyidagaduro

Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, mu Rwanda hasozwaga icyumweru cyahariwe inkoni yera, abahanzi barimo Karigombe, Fireman na Ama G The Black basabye buri muntu guhaguruka agasigasira ubuzima bw'abafite ubumuga bwo kutabona.

Ibi babitangaje ubwo bahabwaga ijambo n'umuryango w'ubumwe bw'abatabona, RUB ngo bagire icyo batangaza ku buzima n'imimerere abafite ubumuga bwo kutabona babayemo nyuma yo guhabwa umukoro ngiro waranzwe n'umukino wagaragazaga impumeko baba bafite bari mu nzira aho umuntu yambikwaga agatambaro k'umukara mu maso hanyuma agahabwa Inkoni Yera akagenda ayobowe n'ijwi y'amashyi yakomwaga n'uwamuyoboraga.

Ku ikubitiro hari habanje umuraperi Fireman, hakurikiraho Karigombe noneho Ama G The Black aza asoza mu kiciro cy'abahanzi bari batumiwe.

Kimwe mu byo bose bahurizagaho nyuma yo kubazwa uko bari bamerewe ubwo bagendaga bapfutse mu maso, bavuze ko kugenda utareba ari urugendo rutoroshye, banashimangira ko binyuze mu bihangano byabo bagomba guhaguruka bagakangurira abantu gufasha no gusigasira ubuzima, abafite ubumuga bwo kutabona babayemo.

Fireman ati" mu byukuri ntibyoroshye nagendaga mfite ubwoba, abafite ubumuga bwo kutabona bakwiye ubufasha".

Muri uyu muhango kandi hagaragayemo abafite ubumuga bwo kutabona bafite impano zitandukanye zirimo itangazamakuru, abacururanzi ndetse n'abahanzi ibyakuruye amarangamutima y'umuraperi Karigombe wishimiwe n'abatari bake.

Karigombe yatunguwe n'ijwi ridasanzwe umwe mu batabona yari afite maze agira ati" Kuba ufite ubumuga bwo kutabona ntibikuyeho gukora indi mirimo irimo n'ifitanye isano n'ubuhanzi. Bafashwe kandi ubuzima bwabo busigasirwe".

Muri uyu muhango kandi hagaragayemo ibyamamare bitandukanye birimo umunyamakuru wigaruriye imitima y'abatari bake wa RBA, Anitha Pendo ndetse n'umukinnyi wubatse izina cyane mu mukino w'ikinamico ica kuri Radiyo Rwanda, Mugeni Aime.

Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje tariki ya 15 Ukwakira nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969 mu gihe mu Rwanda uzizihizwa ku itariki ya 15 Ugushyingo.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti"Inkoni Yera, Ubwisanzure bwanjye".

Amafoto yaranze iki gikorwa:












Related Post