Burundi: Bamwe mu basirikare baguye ku rugamba muri Congo bashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-17 05:56:03 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2023, Nibwo umwe mu basirikare  bo mu ngabo z’u Burundi  baherutse kugwa k’urugamba mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,  mu mirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC),yashyinguwe mu cyubahiro n’igisirikare cy’u Burundi.

Umuhango wo Major Gashirahamwe Erneste wabereye mu mujyi wa Bujumbura witabiriwe n’abantu bake bo mu muryango we.

Soldat de 1ère Classe Melance Ndikumana uri mu basirikare b’u Burundi bafatiwe k’urugamba na M23, aheruka gutangaza ko Major Gashirahamwe ari we wari uyoboye ubwo bavaga iwabo bajya guha umusada ingabo za Repubulikaya Demokarasi ya Congo (FARDC).

Gashirahamwe yiciwe muri Kitchanga kuwa 5 Ugushyingo 2023, aho we na bagenzi be bari boherejwe muri misiyo yari yiswe iyo kurwanya Abanyarwanda.Ni misiyo yanaguyemo abandi basirikare benshi b’u Burndi ndetse abandi baburirwa irengero nkuko Rwandatribune ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu minsi ishize amakuru yavugaga ko abasirikare b’u Burundi bari bamaze kumenyekana baguye mu mirwano ya M23 na FARDC babarirwaga muri 12, gusa sos Media yatangaje ko kuva mu byumweru bibiri bishije u Burundi bwari bumaze kwakira imirambo 20 y’Abasirikare babwo biciwe muri Congo.


Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burndi (FDNB), Col Floribert Biyereke cyakora aheruka gushinja M23 gushotora Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bwa EAC muri Congo, aburira uyu mutwe ko nubyongera ziriya ngabo zifite uburenganzira bwo kuyisubiza

Kugeza ubu ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku kuba hari abasirikare bacyo bishwe na M23 cyangwa ngo abo uyu mutwe wafatiye mpiri mu mirwano.

Ivomo: sosmediasburundi

Related Post