U Burundi: Sam Overmix wakanyujijeho mu ndirimbo Kiradodora yitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-20 07:24:52 Imyidagaduro

Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Nibwo hamenyekanye inkuru y'inca mugongo ibika urupfu rw'umuhanzi, Irakoze Hugues wamenyekanye nka Sam Overmix wumvikanye mu ndirimbo ‘Kiradodora’ yakanyujijeho mu myaka ishize yaba mu Rwanda n’i Burundi.

Uyu muhanzi witabye Imana azize uburwayi nk’uko umubyeyi we wavuze ko umuhungu we yitabye Imana azize uburwayi yabyemeje bivugwa ko yitabye Imana ku wa 18 Ugushyingo 2023.

Bamwe mu baherukaga uyu muhanzi batanze amakuru ku rupfu rwe bahishuye ko yari amaze amezi abiri arwaye, icyakora akomeza kutabyitaho kugeza ubwo atangiye kuremba mu mpera z’icyumweru gishize, bamujyana kwa muganga birangira yitabye Imana.

Uyu muhanzi w’Umurundi, yari asanzwe aririmba mu tubari ibyo benshi bita ‘Karaoke’ yitabye Imana afite abana batandatu icyakora nta mugore bari bakibana nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post