Inzu nshyashya yakataraboneka ya Jay-Z na Beyonce ikomeje kuvugisha benshi-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-20 09:09:48 Imyidagaduro

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira, IOM, watangaje ko kuva uyu mwaka watangira, impunzi zisaga miliyoni zimaze guhunga Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izo mpunzi zahunze ubugizi bwa nabi n’amakimbirane amaze igihe muri icyo gice, aterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

IOM kandi yatangaje ko abandi bantu bagera kuri miliyoni 6,1 muri Congo, bavuye mu byabo guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uwo muryango watangaje ko ubuzima bw’izo mpunzi bukomeje kuba bubi ku buryo abenshi bafite ikibazo cy’ibiribwa n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Abaturage bahunze cyane ni abo mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe abandi bagiye babura ubuzima kubera ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro.

Muri Congo yose IOM ivuga ko hari abaturage basaga miliyoni 26 bakeneye ubutabazi bwihuse.

Related Post