Uganda: Umusirikare ukomeye yishwe azira inkumi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-20 10:06:31 Amakuru

Kuwa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2023 mu kigo cya gisirikare mu Karere ka Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda hapfiriye umusirikare wishwe arashwe Umupolisi wari ufungiye , yishe arashe umusirikare wari mu kazi nyuma yo kumubona yifotoranya n’umukobwa mu kabari kari mu kigo cya Polisi.

Umupolisi witwa Charles Opio yarasaga umusirikare uzwi nka Lt Corporal Yeremiah Paper mu kigo cya Polisi i Mbarara hafi y’ahakorera Ishami rya Banki ya Uganda.

Amakimbirane yatangiye ubwo uwo musirikare yagiranaga ibihe byiza n’umukobwa bari bari gusangira mu kabari, bakagera aho bifotoranya nkuko Daily Monitor ibitangaz dukesha iyi nkuru.

Opio yabwiye uwo musirikare ko bitemewe kwifotozanya n’abakobwa mu kigo cya gisirikare, amakimbirane atangira ubwo kugeza ubwo barasanaga umusirikare akahagwa.

Inzego z’umutekano za Uganda zahise zita muri yombi uwo mupolisi bikimara kuba.

Ibi bibaye nyuma y’impfu zikomotse ku kurasana zimaze iminsi zivugwa muri Uganda by’umwihariko mu bashinzwe umutekano.

Abashinzwe umutekano bane bamaze kwicwa barashwe nyuma y’aho uwari Minisitiri w’Umurimo Col (rtd) Charles Engola arasiwe n’uwari umurinzi we tariki 2 Gicurasi 2023.

Related Post