Ibihano biragwira! Abarenga 200 bakatiwe gufungwa imyaka irenga 2000 mu Butaliyani

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-23 05:54:24 Amakuru

Abantu barenga 200 bari mu gatsiko k’inkozi z’ibibi bakatiwe igifungo cy’imyaka 2200 yose uyiteranyirije hamwe mu rubanza rwa mbere rukurikiranywemo abantu benshi mu myaka 30 ishize, muri iki gihugu n'Urukiko rwo mu Butaliyani.

Uru rubanza rwatangiye muri Mutarama 2021 mu Mujyi wa Lamezia Terme mu Majyepfo y’u Butaliyani rwaburanywe n'abanyamategeko barenga 400 bunganiraga abaregwa mu gihe abantu 900 bari abatangabuhamya.

Abacamanza batatu bayoboye urubanza rw’abaregwaga bagera kuri 338 barupfundikiye ku wa 16 Ukwakira, batangaza umwanzuro kuri uyu wa Mbere.

Abagera kuri 207 barakatiwe na ho 100 bagirwa abere. Mu bakatiwe harimo batanu bazafungwa ubuzima bwabo bwose na batatu bazafungwa imyaka 30.

Mu baburanishijwe harimo abagore 42, ibintu bitari bimenyerewe ko bagaragara mu manza zikurikiranywemo abari mu dutsiko twa mafia. Muri bo 39 bahamwe n’ibyaha.

Abaregwa bakoranaga n’agatsiko k’aba-mafia mu BUtaliyani kazwi nka ’Ndrangheta’ bakaba bahamijwe ibyaha birimo ubwambuzi, ruswa n’ubwicanyi.

Mu bantu bazwi bahamwe n’icyaha harimo Giancarlo Pittelli, wahoze ari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Butaliyani mu ishyaka ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Silvio Berlusconi. Hari uwahoze ari umuyobozi wa polisi, Giorgio Naselli; uwahoze ari Meya, Gianluca Callipo n’abandi barimo abakozi ba leta, abakozi bo mu nganda zikomeye, abayobozi mu nzego zo hejuru bagize uruhare mu kwinjira kwa ’Ndrangheta’ mu nzego z’ubukungu n’iza leta nkuko Daily Mail ibivuga.

‘Ndrangheta’ ni agatsiko k’aba-mafia gafite icyicaro mu Majyepfo y’u Butaliyani, mu Karere ka Calabria.

Ni ko gatsiko gafite imbaraga nyinshi muri icyo gihugu no ku isi aho gafite abanyamuryango ku isi hose. Kihariye isoko ry’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu Burayi nk’uko polisi yo kuri uwo mugabane ibivuga.

Related Post