M23 yisubije agace kari gafitwe na FARDC inamurika imbunda rutura yakuye mu bunyago

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-23 07:57:50 Amakuru

Nyuma y’imirwano inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Congo mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi turimo Kirenga, Kilorirwe, Kitchanga n’ahandi, uyu mutwe wisubije Agace ka Mweso kari mu bilometero ijana uvuye mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo M23 yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023, yagaragaje ko yamaze kwisubiza Agace ka Mweso ikirukanyemo ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije irimo FDLR, Mai Mai, urubyiruko rwiyise Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Ntacyo Leta ya Congo yigeze itangaza ku kwisubiza aka kace bikozwe na M23.

Si ubwa mbere M23 igeze muri Mweso kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka yahafashe ariko ikaza kuhasubiza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y’impande zirwana muri Congo.

M23 yubuye imirwano mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka, nyuma yo kugaragaza ko uduce yavuyemo aho kujyamo ingabo za EAC ngo zihagarure amahoro, twigaruriwe n’ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije, bagatangira ibikorwa byo guhohotera abaturage by’umwihariko Abatutsi.

Related Post