Rurangiranywa muri Sinema Jamie Foxx arashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-24 09:20:53 Imyidagaduro

Eric Marlon Bishop wamenyekanye nka Jamie Foxx mu gukina filime, kuririmba no gutambutsa urwenya, arashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umugore mu mwaka wa 2015.

Jamie Foxx yashinjwaga kuba yarahohoteye umugore muri Catch NYC mu 2015, nk'uko bitangazwa na People. Uyu muntu urega ko yahohotewe witwa Jane Doe, yavuze ko yicaye ku meza yari hafi ya Jamie na Mark Birnbaum washinze Catch Hospitality Group.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma Jane Doe n’inshuti ye begereye Jamie Foxx bifuza kwifotozanya nawe nk'icyamamare. Ubwo Jamie Foxx yamaraga gusinda, yatangiye kwegera uyu mugore atangira kumubwira ko asa neza ndetse ko afite umubiri mwiza umukurura.

Nyuma y'ibyo, uyu mugore yavuze ko Jamie yamujyanye mu nyubako yo hejuru akamuzamura amaboko, agatangira ku mukorakora ku mabere n'ahandi. Uyu mugore atangaza ko hari umuzamu wabonye ibyabaye ariko ari kure yabo cyane.

Yavuze ko Jamie Foxx yo yakomeje kumukorakora ku bice bigize umubiri birimo ikibuno, igitsina cye, ikibero n’ahandi. Nyuma y'ibyo Jamie Foxx yaje guhagarika iyo mico mibi ubwo yabonaga inshuti ya Jane Joe, agenda yerekeza ku bashinzwe mutekano.

Uyu mugore wahohotewe yavuze ko ibyo yakorewe na Jamie Foxx byamusigiye ibikomere by’umubiri n’umutima, bikamuviramo no kugenda acumbagira n’ibikorwa bye bigahagarara kubera gutakaza ubushobozi bwo kubikurikirana.

Ubwo yamuhataga gukora imibonano mpuzabitsina akabyanga, Jamie Foxx yaramukubise aramubabaza, zimwe mu ngingo zigira ikibazo, ari nabyo byateye gucumbagira no kugira ububabare bukabije.

Umuvugizi wa Foxx yahakanye ibyavuzwe agira ati “Ibivugwa ntibyigeze bibaho! Mu 2020, uyu muntu yatanze ikirego muri Brookly nyuma giteshwa agaciro, bivugwa ko Foxx ibyo aregwa nta shingiro bifite”.

Related Post