Amerika: Derek Chauvin wakatiwe imyaka irenga 30 nyuma yo kwica anigishije amavi George Floyd yatewe ibyuma Imana ikinga ukuboko

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-26 03:49:58 Amakuru

Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wahamijwe ibyaha byo kwica umwirabura, George Floyd ku itariki ya 25 Gicurasi 2020, yatewe ibyuma n’abagororwa bagenzi be icyakora ntibamuhitanye gusa bamusigiye ibikomere.

Iri sanganya ryabereye muri Gereza yitwa Tucson aho afungiye iherereye muri Arizona, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko Associated Press dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Kugeza ubu Urwego rushinzwe Amagereza muri Amerika ntiruremeza uwaba yatewe ibyuma icyakora mu itangaza rwashyize ahagaragara rwemeje ko hari umugororwa watewe ibyuma akajyanwa kwa muganga.

Derek Chauvin yakatiwe muri 2022 ku byaha bibiri bishingiye ku rupfu rwa George Floyd. Icyaha cyo kumuhitana yagihanishijwe igifungo cy’imyaka 22.5 mu gihe icyo kuvogera uburenganzira bwe yagihanishijwe gufungwa imyaka 21.

Nyuma yo kunigwa n’abapolisi bakamuheza umwuka, Floyd yahise yitaba Imana muri Gicurasi 2020.

Related Post