France: Abajura baciye mu rihumye umuhanzi Fally Ipupa bamwiba imitungo irimo uhagaze miliyoni 67 Frw

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-28 04:05:50 Imyidagaduro

Mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2023,Nibwo urugo rwa Fally Ipupa N’simba [Fally Ipupa] rwinjiriwe n’abajura bataramenyekana bamwiba isaha ifite agaciro ka miliyoni 67Frw.

Ubu bujura bwabaye ubwo uyu muhanzi yari mu gitaramo i Parishh cyabereye mu nyubako ya París La Défense Arena yakira abasaga ibihumbi 34, cyari cyabanje kwamaganwa n’abatishimiye uyu muhanzi bavuga ko akorana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwananiwe kuzana amahoro muri iki gihugu.

Urubuga rwa BFMTV ruvuga ko nta modoka nyinshi zari zemerewe kunyura hafi y’ahaberaga iki gitaramo ndetse abapolisi bari hirya no hino hafi ya París La Défense Arena.

Ubwo Polisi yari icunze umutekano ahari igitaramo abajura babiri bataramenyekana binjiriye urugo rwa Fally Ipupa ruri muri Komine ya Neuilly-sur-Seine banyuze mu idirishya, bamwiba isaha yakozwe n’uruganda Audemars Piguet igura ibihumbi 50 by’Amayero (miliyoni 67,917,093 Frw).

Abaturanyi bahuruje inzego z’umutekano saa Sita z’ijoro bakibona abasore babiri bavuye muri uru rugo banyuze mu idirishya.

Kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro k’ibindi bintu byaba byangijwe n’aba bajura, gusa inzego z’umutekano ziracyakora iperereza zishakisha ubyihishe inyuma.

Hagati aho mbere y’uko iki gitaramo kiba Polisi y’Umujyi wa Paris yatangaje ko yataye muri yombi abantu 12 nyuma yo kwikanga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’abamagana iki gitaramo, bivugwa ko bashoboraga kugirira nabi uyu muhanzi.

Bivugwa ko batandandatu mu bafashwe batangiye kubazwa na Polisi.

Ibitangazamakuru byo mu bufaransa nka BFMTV bivuga ko hari agatsiko kiyise Les Combattants kihanangirije uyu muhanzi, kamubwira ko atemerewe gukora ibitaramo ku mugabane w’i Burayi.

Mu 2020 ubwo Fally Ipupa yari afite igitaramo mu nyubako ya Accor Hotel Arena cyamaganiwe kure n’abatamwishimiye bigera aho batwika imodoka zari muri Gare de Lyon hafi cyane y’iyi nyubako yari kwakira iki gitaramo.

Fally Ipupa aherutse gutangariza Le Monde ko atari umunyapolike, iyo aje mu bitaramo aba agenzwa no kuririmba atari ibikorwa bya politike.

Related Post