U Buyapani: Umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka y'indege y'igisirikare cya Amerika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-11-30 06:13:15 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, Nibwo Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’indege y’igisirikare cya Amerika yahanukiye mu Buyapani.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa V-22 Osprey yahanukiye mu kirwa cya Yakishima kiri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Buyapani ubwo yekerezaga ku birindiro bya gisirikare bya Kadena muri Okinawa.

Russia Today itangaza ko iyo ndege igisirikare cy’u Buyapani cyatangaje ko yaguye mu nyanja, umwe mu bantu batandatu bari bayirimo akahasiga ubuzima.

Ni impanuka ya kabiri ubu bwoko bw’indege bukoreye mu Buyapan nyuma y’indi yabaye mu 2016. Kuva mu 2007 ubu bwoko bw’indege zikoreshwa n’igisirikare cya Amerika ndetse n’icy’u Buyapani, zimaze gukora impanuka 11.

Related Post