Aaron Dollar, impano nshya muri Muzika u Rwanda rwitezeho ibitangaza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-02 16:10:03 Imyidagaduro

Aaron Dollar, umuhanzi wandika indirimbo kandi akanaririmba mu njyana zitandukanye byu mwihariko iya R&B watangiye kuzamura amarangamutima y'abatari bake bitewe n'ubuhanga bwe butangaje akoresha mu miririmbire.


Nubwo ataramenyekana cyane hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda no hanze yarwo, hari abatangiye gutera icyumvirizo mu bihangano bye maze bemeza ko mu minsi iri imbere azaba ari umwe mu bahanzi bazaba bahatanira ibihembo bitandukanye yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Aaron Ndatimana wamamaye ku izina rya Aaron Dollar mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN yatangaje ko yatangiye urugendo rwe rwa muzika ubwo yari afite imyaka 13 aho yakundaga kuririmba mu bitaramo bitandukanye ndetse no mu nsengero ariko muri 2018, yiga mu mwaka wa Kane w'amashuri y'isumbuye aba aribwo ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise No Chill afatanyije n'abandi bahanzi.

Muri 2018 nanone yanditse indirimbo maze isamirwa hejuru na bagenzi hanyuma bumvikana ko bagiye guhita bayishyira hanze mu buryo bw'amajwi, bayita " Ndakatira".

Kubaka izina muri muzika akenshi bisaba guca mu nzira zinyuranye zirimo n'izigoye, no kuri Aaron Dollar niko byari byifashe aho yandika indirimbo ariko akabura gisunika gusa ntacike intege bitewe nuko yabaga afite intumbero y'ibyo ashaka kugeraho.

Umuryango we uza mu ba mbere mu kumutera inkunga yo gukomeza guhatana mu rugendo rwe rwa muzika.

Yagize ati" Sinabeshya ko ntarahira n'imbogamizi cyangwa ibigeragezo mu rugendo rwanjye ariko kubera kugira umuryango wanjye mwiza kandi unshyigikira nibyo bituma ntacika intege ngo ntezuke ku ntego zanjye nihaye".

Uyu muhanzi abazwa ikijyanye n'ibiyobyabwenge akenshi bisubiza abahanzi inyuma rimwe na rimwe bikarangira hari abajyanywe mu igororero, yavuze ko ku bikoresha ari ubugwari kuko ntakizere umuntu aba yigiriye.

Kuri iyi ngingo yaboneyeho kugira inama bagenzi be b'abahanzi kuzibukira bakabigendera kure ndetse bakanabirwanya kuko byabangiriza ubuzim badasize n'inzozi zabo ziba zangijwe zitaraba impamo.

Ati" Gukoresha ibiyobyabwenge ni ubugwari cyane cyane buba bufitwe n'ababikoresha baba bizeyemo umusaruro ahubwo bari kwangiza inzozi zabo. Buri wese nahaguruke abirwanye nk'inshingano".

Uyu muhanzi yavukiye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari Murama ku itariki ya 10 Gicurasi 2004, akaba ari umwana wa gatatu mu bana batanu(abakobwa babiri n'abahungu batatu).

Amashuri abanza yayize mu rwunge rw'amashuri rwa Kinyinya, amashuri yisumbuye ikiciro rusange n'icya kabiri nubundi ayigira muri uru rwunge rw'amashuri rwa GS Kinyinya, akaba muri uyu mwaka ari bukore ikizamini gisoza mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry'Amateka, Ubumenyi bw'?si n'Ubukungu(HEG).

Uyu muhanzi ufite impano yihariye mu kwandika indirimbo zo mu njyana zitandukanye, yavuze ko amayira afungiye kuri bagenzi be bifuza gukorana nawe byu mwihariko abifuza kugura indirimbo yanditse dore ko after izanditse zirenga 60.

Ku mbuga nkoranyambaga ze zose yitwa Aaron Døllar

Amafoto ya Aaron Dollar:



Related Post