Guinea-Bissau: Bamwe mu bagerageje gukorera Coup d’état Perezida batawe muri yombi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-04 06:26:27 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, Nibwo Mu murwa mukuru w'igihugu cya Guinea-Bissau humvikanye urusaku rw’amasasu rwaturutse ku bageragezaga guhirika ubutegetsi nubwo umugambi wabo utagezweho.

Nyuma y'iyi mirwano hagati y’Ingabo zirinda umukuru w’Igihugu n’abandi basirikare, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo yatangaje ko iyi mirwano yari igamije kumweguza ariko umugambi ukabapfubana.

Perezida Embalo wari uri mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe, COP28 yagarutse mu gihugu cye tariki 2 Ukuboza 2023, yanavuze ko yirinze guhita ataha kubera ibyo bikorwa bibi byo gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Yagize ati “Ndababwira ko iki gikorwa kizagira ingaruka zikomeye.”

Iyi mirwano yahitanye abantu babiri, gusa ku wa Gatanu irahagarara ndetse ku wa Gatandatu abasirikare bari bagabanyijwe mu Murwa Mukuru Bissau, uretse ku nyubako zimwe na zimwe zikomeye na za minisiteri zitandukanye.

Ubuyobozi bw’Ingabo bwatangaje ko Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, Col. Victor Tchongo, yahise atabwa muri yombi, mu gihe hari abandi basirikare batatangajwe umubare bahungiye mu bice byo hagati mu gihugu nkuko Aljazeera ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ku wa Kane mu gitondo Polisi yo muri iki gihugu yari yataye muri yombi Minisitiri w’Imari, Souleiman Seidi n’Umunyamabanga muri iyo Minisiteri, Antonio Monteiro bashinjwa kubikuza miliyoni 10$ mu isanduku ya Leta.

Related Post