Kenya: Abantu batanu basiramuwe nabi bibaviramo gupfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-09 17:06:49 Amakuru

Abana b'abahungu batanu bapfuye, abandi 28 bajyanwa mu bitaro bitandukanye byo muri Elgeyo Marakwet,muri Kenya, nyuma yo gusiramurwa mu buryo bwa magendu.

Aya makuru yamenyekanye ubwo umuyobozi w’ibitaro muri iyo ntara, Michael Kibiwot yavugaga ko abantu 28 bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bafite ibimenyetso bitandukanye birimo indwara ziterwa na bagiteri mu gihe abandi bagaragaje ibimenyetso by’umusonga.

Kibiwott yavuze ko mu bahungu 28 bajyanwe kwa muganga, bivugwa ko umwe yashyizwe mu cyumba cy’indembe.

Yagize ati "Birababaje kuba kugeza ubu twatakaje batanu kandi ubu tuvugana dufite umurwayi umwe uri muri ICU."

Umuyobozi w’ibitaro yamaganye uku gukebwa kwakozwe mu buryo bwa magendu,asaba ababyeyi ko bajya bajyana abahungu babo mu bitaro byizewe nkuko ikinyamakuru kbc.co.ke kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post