Turikiya: Umwana wa Perezida wa Somalia akurikiranyweho kwica umuntu agahita atoroka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-10 18:18:38 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2023, Nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Turikiya byatangaje ko Mohammed Hassan Cheikh Mohamoud, umwana wa Perezida wa Somalia yashyiriweho Impapuro zimuta muri yombi nyuma yo kugonga umuntu agapfa.

Amakuru avuga ko izi mpapuro zamushyiriweho nyuma yuko ahunze Turikiya noneho bigatuma inzego z’ubugenzacyaha muri icyo gihugu zimukurikiranye ku cyaha cyo kugonga umuntu agapfa.

Meya wa Istanbul, Ekrem Imamoglu usanzwe atavuga rumwe na Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko irekurwa rya Mohamoud ryagizwemo uruhare n’ubutegetsi, kuko Polisi yari yamutaye muri yombi nyuma akaza kurekurwa mu buryo budasobanutse ari nabyo byatumye ahita atoroka.

Bivugwa ko uwo muhungu yishe umunyamaguru tariki 30 Ugushyingo amugongesheje imodoka ku manywa y’ihangu.

Uwagonzwe ni Yunus Emre Göcer, umugabo ufite abana babiri waje gupfa nyuma y’iminsi itandatu agonzwe nkuko Agenzianova ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post