Uganda: Umusore w'imyaka 25 yakatiwe igifungo cy’imyaka 105

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-14 05:29:13 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza mu 2023, Nibwo Urukiko Rukuru rwo mu Murwa mukuru, Kampala muri Uganda rwakatiye umusore w'imyaka 25 igifungo cy’imyaka 105 akurikiranyweho kwivugana abagore batatu ndetse n’umwana mukobwa w’amezi atatu.

Iki cyemezo cy’Urukiko cyafashwe , nyuma yo kubona ko hari ibimenyetso simusiga bishimangira ko Musa Musasizi w’imyaka 25 yishe aho bivugwa ko yabanzaga kuryoshyaryoshya aba bagore, bakinjira mu rukundo, ariko bikazarangira abafashe ku ngufu ndetse agahita abica, imirambo yabo akayitwika ibijya gusa nk'ibya Kazungu Denis wo mu Rwanda.

Umucamanza Justice Margaret Mutonyi, yavuze ko uyu musore yahawe igifungo kirekire mu rwego rwo kurinda umutekano w’abandi bashoboraga kuzibasirwa n’ibikorwa bye barimo n’umukobwa we w’imyaka itandatu nkuko The Independent Uganda ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Musasizi yatawe muri yombi muri Werurwe mu 2021, akurikiranyweho kwica abagore batanu.

Nubwo uyu musore yahawe iki gifungo, umunyamategeko we yari yasabye abacamanza guca inkoni izamba, kuko imyitwarire ye ayiterwa no kuba yarakuriye ku muhanda ndetse mu bwana bwe akaba yarahuye n’ibikomere

Related Post