Nigeria: Ku myaka 70 yashyize hanze amafoto y'abakobwa barenga 200 baryamanye kuva 1970-AMAFOTO

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-14 06:35:02 Amakuru

Ku wa 09 Ukuboza 2023, Nibwo Francis Van Lare wo muri Nigeria ubwo yizihizaga isabukuru ye y'imyaka 70 yashyize hanze amazina n’amaphoto  ku mbuga nkoranyambaga y’abakobwa bamaze kuryamana guhera mu mwaka w’ 1970.

Ikinyamakuru torizone.com cyatangaje ko aya mafoto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mucuruzi w’umunya Nigeria ukorera muri leta zunze ubumwe za America nk’uko yari yabisezeranyije abamukurikira, maze itungura benshi ari nako ibavugisha bidasanzwe.

Bamwe mu bo yatangaje yerekanye amafoto yabo ndetse hari n’abo yarondiye uko baryamanye. Byatunguye benshi kuko muri ayo mazina hari n’abagiye bamwifuriza kugira ubuzima bwiza no kuramba.

Uyu mugabo wari warashakanye na Amara Nwosu umujyanama mu mibanire (Relationship counselor) baza gutandukana, umubare wuzuye w’amazina yashyize hanze ni 219, akaba avuga ko agiye kwandika igitabo kizibanda ku buzima bwe.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:





Related Post