Tanzania: Urukiko rwatangaje ko rwakatiye abantu batandatu igihano cy’urupfu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-16 10:48:31 Amakuru

Ku wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, Nibwo Urukiko Rukuru rw’i Arusha muri Tanzania, rwatangaje ko rwahaye igihano cy’urupfu abantu batandatu, nyuma yo kubahamya uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyibasiye uyu mujyi mu 2013.

Ni igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku itariki ya 5 Gicurasi mu 2013 ubwo harimo kuba umuhango wo gutaha Kiliziya yitiriwe Yozefu urugero rw’abakozi, cyaguyemo abantu batatu abandi benshi barakomereka.

Iki gitero bivugwa ko cyari kigamije guhitana uwari intumwa ya Papa, Francisco Padella ariko ku bw’amahirwe aza kukirokoka.

Ku ikubitiro iperereza rigitangira hahise hatabwa muri yombi abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwicanyi, ariko nyuma batatu baza kugirwa abere.

Related Post