Uganda: Umusaza w’imyaka 110 yiyemereye ko yishe umugore we w’imyaka 109 bapfa kudatera akabariro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-18 08:09:40 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu ratiki ya 16 Ukuboza 2023, Ubwo umusaza witwa Dominic Bahiha yatabwaga muri yombi na polisi yo mu gihugu cya Uganda akurikiranyweho kwivugana umugore we w'imyaka 109, yiyemereye ko yamwishe bapfa kumwangira ko batera akabariro.

Amakuru avuga ko nyakwigendera Costansio Bakasisa mbere yuko yicwa n'uwo bashakanye ngo yari yahinduye uburyamo ku wa Kane nyuma yo guhatirizwa n'uwo bashakanye gukora imibonano ku ngufu kandi atameze neza.

Abaturage baje gutabara ariko basanze umusaza Dominic yamaze kwica umukecuru we kandi nawe asa nuwataye ubwenge kuberako  yari yamaze kunywa ubinyobwa bikoranye ibinyabutabire byica  nkuko Igikanews kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Uyu musaza ubwo yatabwagwa muri yombi na Polisi,  yavuze ko impamvu yatumye amwica aruko yamusabye ko batera akabariro hanyuma uwo mukecuru akamubwira ko arwaye inkorora bitakunda ko batera akabariro,  kubera umujinya ahita amujoba icyuma maze ahita yitaba Imana. 

Aya makuru yemeje n’umuvugizi wa Polisi muri ako gace kabereyemo ayo mahano Samsoni Kasasira, wavuze ko uwo Musaza Dominic ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we.

Related Post