U Butaliyani: Uwahoze ari umujyanama wa hafi wa Papa Fransisko yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-18 08:29:19 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 16 Ukuboza 2023, Nibwo Urukiko mpanabyaha rwa Vatikani mu Butaliyami, rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu n’igice  uwahoze ari umujyanama wa hafi wa Papa Fransisko,
Karidinali Angelo Becciu, ufite imyaka 75 akurikiranyweho ibyaha bya forode, nyuma y’urubanza rwerekeranye n’imari ya Vatikani.


Uyu mukaridinali kandi yaciwe ihazabu y’Amayero 8000 mu gihe ubushinjacyaha bwa Vatikani bwari bwasabye igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’amezi 3 iherekejwe n’ihazabu y’amayero arenga 10,000 nkuko Euronews ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Muri uuru rubanza abacamanza bagendeye ku bugure bw’inyubako y’agaciro ya miliyoni 350 z’Amayero yaguzwe i Londres mu Bwongereza hagati ya 2014 na 2018 mu rwego rw’ishoramari rya Vatikani, ahou murage w’umutungo utimukanwa wubahwa cyane.

Related Post