Abasukuti bo mu muryango wa Mutagatifu Don Bosco bizihije imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-12-18 21:16:30 Amakuru

Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2023 Abasukuti babarizwa mu muryango wa mutagatifu Don BOSCO muri unite Buffule anime' ikorera mukigo cy'urubyiruko cyo mu Gatenga,bakoze igikorwa cyokwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iyi groupe ishinzwe.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n'ijoro ry'ibyishimo (Feu de juer),ni igitaramo kitabiriwe n'abasukuti 85,harimo abasukuti 45 bakuru bakuriye muri uwo muryango,hakabamo nabasukuti bato bari kurererwa muri uyu muryango.


Mugutangiza iki gikorwa umuyobozi wa groupe st Don Bosco, TWIZEYIMANA EMMANUEL (SERVAL COULAGE) yashimiye abitabiriye iki gikorwa,asaba abasukuti bato kwigira kubabanjirije no gusigasira amateka bubatse kugirango ubusukuti bukomeze gutera imbere,Eric Thierry ISITE (Caïman animé) wagize uruhare mwishingwa rya Unite Buffulee Annime na groupe St Don Bosco,yasangije abitabiriye iki gikorwa amateka yuyu muryango mukigo cy'urubyiruko cya Gatenga,asaba abasukuti bakuru kwita kubakiribato kugirango bazatere ikirenge mucyabo,abibutsa ko iyi groupe ijya gushingwa cyari igitekerezo cyavuye mubasukuti babaga muri communote de l'Emmanuel muri unite ya Gueperd de Vouel,nyuma yokwihuza hakaba ariho havuye igitekerezo cyogushiraho groupe st Martin,mugusoza akaba yanavuze ko groupe ihinduriwe izina,ihabwa izina rya Groupe st Don Bosco,iri zina rikaba ryaremejwe kubera ko iyi groupe ikorera mukigo kitiriwe mutagatifu Jean Don Bosco.


Father Frederic  Murindangabo Padiri mukuru kw'ikigo cy'urubyiruko cyo mugatenga,yishimiye igikorwa cyakozwe n'abasukuti asaba abasukuti bahawe amasezerano ko bakwiriye kubahiriza amasezerano barahiriye,abibutsa ko abenshi bamunyuze imbere ndetse ababwira yishimira ko uburere bakuye muri icyi kigo byabagize abagabo.

Virgile UZABUMUGABO (Phacochère Ingénieux) Umuyobozi w'umuryango w'abasukuti mu Rwanda yashimiye cyane Caimat wagize uruhare mugutegura iki gikorwa,anabibutsa ko uruhare rwabo rukenewe mukuzamura igisukuti cyu Rwanda,abasaba ko iki gikorwa cyaba ngarukamwaka.

Muri ibi birori kandi hakiriwe abasukuti bashya bagera kuri 6,aba bakaba bahawe amasezerano banarahirira kuba abasukuti.







Related Post