Papa Francis yasohoye inyandiko iha ikaze abatinganyi muri Kiliziya Gatolika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-19 05:52:42 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Nibwo Papa Francis yemereye abapadiri guha umugisha ababana nk'abatinganyi ibyafashwe nko guha agaciro abashyingiranwa bahuje bazwi nk'aba LGBT.

Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika yavuze ko mu bihe bimwe, abapadiri bakwiye kwemererwa guha umugisha abatinganyi n'ababana "mu buryo budasanzwe".

Papa Francis yemeje inyandiko yasohowe na Vatican ku wa mbere itangaza iyo mpinduka. Vatican yavuze ko ikwiye kuba ikimenyetso ko "Imana iha ikaze bose", ariko iyo nyandiko ivuga ko abapadiri bagomba gufata icyemezo hashingiwe kuri buri bantu ku giti cyabo nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Karidinali Víctor Manuel Fernández, umuyobozi nshingwabikorwa (perefe) wa Kiliziya, yavuze ko iri tangazo rishya rikomeza "gushikama ku nyigisho gakondo [fatizo] ya Kiliziya ijyanye no gushakana".

Ariko yongeyeho ko bijyanye n'"icyerekezo cy'ubushumba" cya Papa cyo "kwagura" kugera ku bantu (kwisangwamo) kwa Kiliziya Gatolika, aya mabwiriza mashya azemerera abapadiri guha umugisha ababana mu buryo bugifatwa nk'icyaha.

Kardinali Fernández yashimangiye ko aha hantu hashya Kiliziya ihagaze hadaha ishingiro ukuntu abatinganyi babonwa mu maso ya Kiliziya Gatolika.

Iryo tangazo rigaragara ko ari ukoroshya imvugo kwa Kiliziya Gatolika, nubwo atari impinduka ku ho ihagaze. Mu 2021, Papa yavuze ko abapadiri badashobora guha umugisha ababana nk'abatinganyi kuko Imana idashobora "guha umugisha icyaha".

Mu Kwakira (10) uyu mwaka, Papa Francis yari yumvikanishije ko yiteguye gutuma Kiliziya iha umugisha abatinganyi.

Mbere, abasenyeri bo mu bihugu bimwe bari baremereye abapadiri guha umugisha abatinganyi, nubwo aho abayobozi ba Kiliziya bahagaze hari hakomeje kudasobanuka.

Related Post