RDC: Amatora atumye imipaka ifungwa by'agateganyo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-19 17:26:19 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, Nibwo biteganyijwe ko imipaka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifungwa by'agateganyo bitewe n'amatora rusange ateganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023.


Ibi byatangajwe n'Urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, DGM, aho rwasobanuye ko rwafashe iki cyemezo bitewe n’amatora rusange ateganyijwe kuri uyu wa Gatatu mu gihe cy'amasaha 24.

Rwagize ruti “Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rutangaje ko imipaka yo ku butaka ifungwa guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri kugeza ejo ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, saa 23h59.”

Umuyobozi w’uru rwego, Roland Kashwantale, yamenyesheje ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere, ibikorera mu mazi no ku butaka, ko muri aya masaha bitemerewe gukora, keretse gusa ibyo mu mahanga bikoresha ibibuga mpuzamahanga.

RDC ihana imbibi n’ibihugu icyenda birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Zambia, Angola, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique na Repubulika ya Congo na Tanzania.

Related Post