Iceland: Iruka ry'ikirunga ryakuye abaturage 4000 mu byabo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-20 07:13:52 Amakuru

Ku wa mbere tariki yua 18 Ukuboza 2023, Nibwo mu gihugu cya Iceland Majyepfo y’Umurwa Mukuru, Reykjavik ku kigobe cya Reykjanes mu gace ka Grindavik habaye iruka ry'ikirunga ryakuye abaturage mu byabo.

Mbere y’uko iki kirunga gitangira kuruka, ibigo bishinzwe iteganyagihe n’ubutabazi byari bimaze igihe byimura abaturage. Abakuwe mu gace Grindavik kari muri kilometero enye uvuye aho iki kiza cyabereye barenga 4000 nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi batangaje ko ibimenyetso by’uko hashobora kuba iruka ry’ikirunga batangiye kubibona mu Ukwakira mu 2023.

Related Post