Mexique: Abantu 11 bari mu birori bapfiriye mu gitero cy'abitwaje intwaro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-22 05:50:27 Amakuru

Ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, Nibwo abantu 11 bari mu birori byo mu rwego rw’idini bibanziriza Noheli (pre-Christmas party), mu Mujyi wa Salvatierra, bapfiriye mu gitero cy'abitwaje intwaro  muri Mexique.

Ni amakuru yamenyekanye ubwo ubuyobozi bwo muri Leta ya Guanajuato- Mexique, bwatangazaga ko icyo gitero cyaje ari icya gatatu kigabwe ku bantu bari hamwe mu cyumweru kimwe.

Umwe mu bari bitabiriye ibyo birori ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, aganira n’ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yavuze ko abagabo batandatu bafite imbunda ndende binjiye aho bari bateraniye, batangira kuzenguruka mu bantu bagera mu 100 bari bateraniye aho.

Yagize ati "Twaje kubona ko ari abantu batatumiwe, babajijwe abo ari bo, bahita batangira kurasa. Abishwe bose bari abantu beza, ibintu birimo kuba muri Salvatierra birababaje cyane”.

CBSnews dukesha iyi nkuru, ivuga ko Diego Sinhue Rodríguez, Guverineri wa Leta ya Guanajuato, yatangaje ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose "abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagafatwa”.

Yagize ati "Nifatanyije n’imiryango yagize ibyago byo kubura ababo”.

Related Post