Santarafurika: Abarenga 20 bapfuye urupfu rw'agashinyaguro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-23 17:43:27 Amakuru

Muri Santrafurika abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Mudugudu wa Nzakoundou, muri Ngaoundaye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu, bica abantu 22 barimo n’umusirikare, bakomeretsa n’abandi bantu ndetse batwika n’inzu nyinshi.

Depite wa Ngaoundaye, Ernest Bonang yabwiye RFI dukesha iyi nkuru ko uretse abo 22 baburiye ubuzima muri icyo gitero, hari n’abandi bantu babarirwa mu icumi bakomeretse, harimo abakomeretse bikabije bahise bohorezwa mu bitaro biri hafi aho.

Bivugwa ko icyo gitero cyagabwe n’abantu bibumbiye mu mutwe wa ‘3R’, ugizwe ahanini n’aborozi, bagabye igitero ahari ibirindiro by’ingabo za Santrafurika. Abarwanyi bo muri uwo mutwe, bateye bitunguranye, bituma bica uwo mubare munini w’abantu ushobora no kwiyongera kuko hari abantu baburiwe irengero, amakuru yabo akaba atazwi niba barapfuye cyangwa se bariho.

Itangazo ryasohowe n’umutwe utavuga rumwe na Leta muri Santarafurika ‘URCA’, ku wa gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, ryasabye Leta gukurikirana ibyo kuvuza abo bakomeretse ikabavuza, ndetse igatanga indishyi ku miryango yabuze ababo, hanyuma ikongera ikubaka uwo mudugudu.

Ku ruhande rwa Guverinoma ya Santrafurika, yo yatangaje ko yamaganye icyo gitero ndetse itangaza ko yatangije iperereza ku bagabye ibyo gitero.

Related Post