DRC: FDLR irashinjwa kuba inyuma yurupfu rwabarinzi ba Parike ya Virunga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-21 13:48:54 Amakuru

Igitero cyabaye tariki ya 18 Gicurasi 2023 birakekwa ko Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR waba ariwo wahitanye Abarinzi ba Parike ya Virunga, baherutse kwicwa n’abantu bitwaje intwaro ndetse abandi bagakomereka bikomeye.

Muri iki gitero cyagabwe ku barinzi ba Parike, kigahitana 4 abarenga 6 bakahakomerekera bikomeye, ariko bagahita bajyanwa kwa Muganga.

Nyuma y’uko aba barinzi bahitanywe n’iki gitero, benshi bakomeje gukeka cyeka imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri kariya gace, irimo na FDLR, gusa kugeza ubu haratungwa agatoki inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zibarizwa muri icyo gice abo bakozi bakoreragamo, ndetse ngo agace ibi byabereyemo ariko karimo ibirindiro by’izi nyeshyamba.

Iki gitero cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 ahitwa Kivandya, muri Kivu y’amajyaruguru muri Teritwari ya Lubero.

Ikigo gishizwe kurengera urusobe rw’ ibinyabuzima ICCN cyatangaje ko imodoka z’ikikigo zagabweho ibitero hakaba hacyekwa ko ari umutwe w’abarwanyi ba FDRL aribo babyihishe inyuma.

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru muri DRC, bwatangaje ko ubusanzwe iyi Pariki ya Virunga, yari ifite abakozi 10, ariko muri abo 4 barishwe abandi 6 barakomereka ariko bahise bajyanwa kwa muganga. Butangaza ko kandi abagabye kiriya gitero batwaye imbunda z’abashinzwe kurinda Pariki bishwe, bahita biruka.

ICCN yamaganiye kure iki gitero cyagabwe ku bakozi bacyo, gisaba ko hazabaho iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu y’ibyo bitero.

Si ubwa mbere, FDLR ivugwaho ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi, ko no mu minsi ishize yashinjwe kugira uruhare rw’inka zigera kuri 400 z’aborozi bo mu gace ka Masisi.

Izi nyeshyamba zigizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bahora iteka bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Related Post