‘Ni Forever’ ya The Ben uvugwaho amanyanga yakuwe kuri Youtube

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-26 06:14:14 Imyidagaduro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Ukuboza 2023, Nibwo indirimbo ‘Ni Forever’ yari imaze kurebwa n'abatari bake ya The Ben ushinjwa gukoreshwa igihangano cy’abandi atabiherewe uburenganzira yakuwe ku rubuga rwa YouTube.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko iyi ndirimbo yakuweho ku busabe bw’ikigo cyitwa Drone Skyline Ltd, gishinja uyu muhanzi ikirego kizwi nka ‘Copyright Claim’ aho umuntu akurega iyo ukoresheje igihangano cye ataguhaye uburenganzira.

Iyi ndirimbo The Ben yahimbiye umugore we, Uwicyeza Pamella, ikuwe kuri YouTube nyuma y’uko iciye agahigo ko kuba indirimbo ya gatatu mu mateka y’umuziki nyarwanda, yarebwe inshuro zirenga miliyoni mu gihe gito.

‘Ni Forever’ yaciye aka gahigo ikurikiye indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na ‘My Vow’ Meddy yahimbiye umugore we Mimi ukomoka muri Ethiopia.

Iyi ndirimbo ikuwe kandi kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1 n’ibihumbi 300 mu minsi icyenda igiye ahagaragara.

Related Post