Sudani: Habonetse agahenge kiminsi irindwi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-21 14:11:21 Amakuru


Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Arabie Saoudite batangaje ko Ingabo za Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) bemeye gutanga agahenge k’iminsi irindwi, bagahagarika imirwano.

Ako gahenge kemejwe nyuma y’iminsi umuryango mpuzamahanga ugasaba, kakemezwa impande zombi zikanga kubyubahiriza, mu gihe abaturage bagizweho ingaruka n’iyo mirwano bakomeje kwiyongera.

Imirwano yadutse mu ntangiriro za Mata, mu murwa mukuru Khartoum, aho ingabo za Leta ziyobowe na Gen Fattah al-Burhan zashwanye n’umutwe w’inkeragutabara uzwi nka RSF uyoborwa na Mohamed Hamdan Daglo wari wungirije Burhan mu kuyobora Sudani mu gihe cy’inzibacyuho.

Bivugwa ko abo bombi bapfuye kutumvikana ku kugabana ubutegetsi no kwinjiza abagize RSF mu ngabo zemewe za Leta, bagakozanyaho.

BBC yatangaje ko muri iyi minsi impande zombi zemeranyine gutanga agahenge, imiryango ifasha abababaye ikazabasha kugera ku baturage bagizweho ingaruka n’abakeneye ubufasha.

Izindi nshuro impande zombi zabaga zemeye gutanga agahenge, ntabwo zabyubahirizaga, buri ruhande rugashinja urundi kurushotora.

Bivugwa ko nibura abantu basaga miliyoni imwe bamaze guhunga iyo mirwano muri Sudani, mu gihe abandi baheze mu nzu zabo kuko imirwano iri kubera mu mujyi rwagati i Khartoum.

Amerika na Arabie Saoudite byagize uruhare mu biganiro by’amahoro biherutse kubera i Jeddah aho hemejwe ko agahenge katanzwe gatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere ku mugoroba.

Imirwano muri Sudani yatangiye no kwadukira indi mijyi iri mu bindi bice by’igihugu, nyuma y’umurwa mukuru Khartoum.

Related Post