Izina rya Kanye West ryagaragaye ku mafoto ya Misile za Israel

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-27 07:09:24 Imyidagaduro

Umuraperi w'Umunyamerika, Kanye West waherukaga kwikururira umujinya w'abayahudi abavugaho amagambo y'urwango bikamubyarira amazi n'ibisusa, amazina ye "Kanye West" yanditswe kuri misile za Israel ziri gusukwa mu Ntara ya Gaza bikozwe n'umukinnyi w'Umunya-Israel ukina imikino njyarugamba ikomatanyije (mixed-martial) witwa Haim Gozali.

Uku gushyamirana kwatangiye ubwo Kanye West yashotoraga Abayahudi abavugaho amagambo y'urwango (antisemitism) mu Ukwakira 2022, ibyamuviriyemo gukubitwa hasi mu bukungu, dore ko ubwo yari akirangiza kugaragaza urwo rwango, kompanyi zose yamamarizaga zahise zihagarika amasezerano bari bafitanye ibyarindimuye igitinyiro cye.

Nubwo West yari yagaragaje urwango ku bayahudi, ariko kandi, yari aherutse gutakamba asaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze bidakwiye ariko ku Cyumweru Haim Gozali yaciye igikuba ku rubuga rwa X maze ashyiraho misile za Israel zigiye gusukwa kuri Gaza yanditseho amazina ya Kanye West.

Kuri iyo posite ya X, akaba yarayikurikirishije amagambo agira ati " Kanye West twebwe Abayahudi ntabwo udukunda, ariko natwe ntabwo tugukunda." Mu minsi yari yashize, uyu mugabo, akaba yari yapositinze indi misile ya Israel iriho abandi bagabo bane b'Aba-Islam avuga ko bashyigikira Palestine.

Abo bagabo bakaba barimo: Khabib Nurmagomedov , Islam Makhachev, Khamzat Chimaev ndetse na Belal Muhammad. Daily mail, ikaba yandika ko uyu mugabo Haim Gozali yigeze kubarizwa mu gisirikare cya Israel ADF nkuko Thechoicelive ibitangza dukesha iyi nkuru. 

Nubwo bimeze bityo, haracyari urujijo hibazwa niba Haim Gozali ari we wandika kuri misile za Israel ziraswa muri Gaza ayo mazina, cyangwa se niba hari umusirikare wa ADF ubyandikaho. Hagati aho, intambara ya Israel na Hamas, ikaba irimbanyije, aho Israel itangiye kwinginga Hamas.


Related Post