Nigeria: Abarenga 100 baguye mu bitero 300 barakomereka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-27 10:00:56 Amakuru

Ku wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, Nibwo  inzego z’ubuyobozi zatangaje ko umubare w’abaguye mu bitero byagabwe muri Nigeria mu mpera z’icyumweru gishize wageze ku 113 naho abagera kuri 300 bakomereka bikomeye.

Ni ibitero bibaho bitewe n'ubushyamirane buri hagati y’aborozi n’abahinzi uhereye muri Gicurasi nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bibivuga ko hari abasirikare 16 baguye muri ibyo bitero byabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nk’uko amakuru ava mu gisirikare nayo abitangaza.

Muri Nigeria , mu turere two hagati hakunda kubamo ubushyamirane bushingiye ku moko n’amadini bwaguyemo abantu amagana muri iyi myaka ya vuba.

Ubwo bushyamirane bwiganje hagati y’Abayisilamu b’aborozi n’Abakirisitu b’abahinzi ariko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kwagura ibikorwa by’ubuhinzi ni indi mpamvu ikurura uwo mwiryane.

Related Post