Colombia: Abaharanira uburenganzira bwa muntu barenga 50 barishwe muri 2023

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-27 10:53:09 Amakuru

Ubuyobozi bw'igihugu cya Colombia butangaza ko nibura  mu mezi 3 abanza ya 2023, abantu 52  barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze  baharanira uburenganzira bw’ikeremwa muntu bishwe.

Colombia iri mu bihugu biza ku isonga ku Isi birimo abaturage baharanira uburenganzira bwa muntu bahohotetwa bikabije aho  akenshi na kenshi bicwa bazira kurwanya imitwe   yitwaza intwaro.

Ikindi kiganje muri Colombia ni abacuruza bakanakwirakwiza  ibiyobyabwenge,bigatuma bagongana n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bikabaviramo kwicwa.

Ikinyamakuru GrobalTimes gitangaza ko mu  nzirakarengane 52 zishwe, 48 ni abagabo, mu gihe bane ari abagore noneho 28  muri bo bishwe bazira kuburanira uburenganzira k’ubutaka bw’abaturage, 9 bicwa bazira kunamba k’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihe 4 baziraga ibijyanye n’ubuhinzi.

Muri aha bishwe  hari mo umwana muto w’imyaka 14 wishwe aharanira uburenganzira ku mitungo y’abaturage nkuko Ukwelitimes ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Cololombia yakomeje kwibasirwa n’imitwe  yitwaje intwaro,ikindi nicyo gihugu cyambere ku Isi mu  kugira ikiyobyabwennge cya Kokayine,ibi bituma ibyihebe n’abagizi ba nabi biyongera  bikaviramo  kuhasiga ubuzima k’umuntu wese wa kwitambika abo bagizi ba nabi.

Related Post