Ubuyobozi bw'igihugu cya Colombia butangaza ko nibura mu mezi 3 abanza ya 2023, abantu 52 barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze baharanira uburenganzira bw’ikeremwa muntu bishwe.
Colombia iri mu bihugu biza ku isonga ku Isi birimo abaturage baharanira uburenganzira bwa muntu bahohotetwa bikabije aho akenshi na kenshi bicwa bazira kurwanya imitwe yitwaza intwaro.
Ikindi kiganje muri Colombia ni abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge,bigatuma bagongana n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bikabaviramo kwicwa.
Ikinyamakuru GrobalTimes gitangaza ko mu nzirakarengane 52 zishwe, 48 ni abagabo, mu gihe bane ari abagore noneho 28 muri bo bishwe bazira kuburanira uburenganzira k’ubutaka bw’abaturage, 9 bicwa bazira kunamba k’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihe 4 baziraga ibijyanye n’ubuhinzi.
Muri aha bishwe hari mo umwana muto w’imyaka 14 wishwe aharanira uburenganzira ku mitungo y’abaturage nkuko Ukwelitimes ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Cololombia yakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro,ikindi nicyo gihugu cyambere ku Isi mu kugira ikiyobyabwennge cya Kokayine,ibi bituma ibyihebe n’abagizi ba nabi biyongera bikaviramo kuhasiga ubuzima k’umuntu wese wa kwitambika abo bagizi ba nabi.