Bujumbura: Chris Eazy, James na Daniella bitabiriye ibitaramo byitezwemo udushya twinshi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-12-31 09:07:26 Imyidagaduro

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, Nibwo Chris Eazy, James na Daniella bageze i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi aho bagiye mu bitaramo bisoza umwaka.

Umuhanzi Chris Eazy aherekejwe na Junior Giti yijeje Abarundi igitaramo cyiza, ahamya ko ubwo ahaheruka yari akiri umuhanzi mushya ubu akaba ahagarutse amaze gushinga imizi mu muziki.

Chris Eazy yasabye abakunzi b’umuziki we kuzitabira ari benshi mu gitaramo yatumiwemo na DJ Paulin ku wa 31 Ukuboza 2023, kikazabera ahitwa kuri Source du Nil.

Ku rundi ruhande, James na Daniella bari i Bujumbura aho bitabiriye ubutumire bwa mugenzi wabo Apôtre Apollinaire Habonimana, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana w’i Burundi nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Iki gitaramo cy’ijoro ryo guhimbaza Imana basoza umwaka wa 2023 binjira mu 2024, kizaririmbamo itsinda rya James na Daniella kikazabera iruhande rwa Stade Intwali aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Ifoto igaragaza James na Daniella bageze i Bujumbura:

Related Post