Hagaragaye ibimenyetso by'ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie nyuma yo kwambikwa impeta

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-02 05:34:44 Imyidagaduro

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024, Nibwo Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta na Michael Tesfay bamaze igihe bakundana, ndetse batangiye urugendo rwo kwitegura ubukwe bwabo.

 Miss Nishimwe Naomie wambaye ikamba rya Miss Rwanda muri 2020, yagize ati “Sinjye uzarota mbanye nawe ubuzima bwanjye bwose busigaye.”

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze igihe cy’amezi ane nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi, Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.

Related Post