Uganda: Impirimbanyi y'abatinganyi yateraguwe ibyuma ihinduka intere

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-04 09:12:44 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Mutarama 2024, Nibwo umugabo wo muri Uganda witwa Steven Kabuye ubwo yajyaga mu kazi yaguye mu gico cy'abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma.

Uyu mugabo uzwi cyane mu guhirimbanira uburenganzira bw’abatinganyi, amakuru y'isanganya ryamubayeho, yamenyekanye ubwo ishyirahamwe yashinze ryandokaga ku rubuga rwa X ko “Amerewe nabi cyane” basaba amasengesho ngo abashe gukira.

Amashusho yanyujijwe ku rubuga rwa Kabuye, amugaragaza yigaragura n’icyuma mu nda n’ibikomere ku kaboko.

Bamwe mu baturage barimo abaryamana bahuje igitsina, bahise basaba polisi kwihutira gukora iperereza kugirango abihishe inyuma y'ubwo bugizi bwa nabi babiryozwe kandi uwagiriwe nabi ahabwe ubutabera.

Kugeza ubu Polisi ya Uganda ntacyo iratangaza kuri iki gico cyatezwe uwo uvuga ko aharanira uburenganzira bwo kwishyira ukizana kw’abaryamana bahuje ibitsina.

Mu mwaka ushize, Uganda yemeje rimwe mu mategeko akakaye ku Isi mu guhashya ubutinganyi.

Iryo tegeko ryateje uburakari mu mpande z’Isi, aho Banki y’Isi yahise ihagarika inkunga nshya yari igenewe Uganda, Amerika nayo yahise ihagarika amaviza ku bategetsi bakuru ba Uganda nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Related Post