Ecuador: Abitwaje intwaro bafashe bugwate abanyamakuru batambutsaga amakuru kuri Televiziyo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-10 06:41:38 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2024, Nibwo abantu bitwaje intwaro binjiye ahatangarizwa amakuru muri televiziyo TC yo muri Ecuador, bashimuta abanyamakuru n’abandi bakozi barimo.

Amakuru dukesha Independent avuga ko abantu bari bitwaje intwaro bategetse abanyamakuru n’abandi bakozi b’iyi televiziyo kuryama hasi, byose bigaragara mu mashusho ako kanya mbere y’uko ahagarikwa.

Polisi y’iki gihugu yatangaje ko yagiye gutabara abakozi b’iyi televiziyo, irababohora, ita muri yombi 13 muri aba bitwaje intwaro.

Iki gihugu kiri mu bihe bidasanzwe cyashyizwemo na Perezida Daniel Noboa nyuma y’aho ibandi rikomeye, Jose Adolfo Macias uzwi nka ‘Fito’ atorotse gereza.

Uyu Mukuru w’Igihugu yategetse abasirikare kujya mu mihanda no ku magereza kugira ngo bashakishe cyangwa se bakumire ibibazo by’umutekano muke byaterwa n’iri bandi ryari ryarahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi no gucuruza ibiyobyabwenge.

Related Post