Umunyamakuru Peacemaker Pundit yasinyanye amasezerano n'ikigo gikomeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-10 16:18:37 Imyidagaduro

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2024, Nibwo kompanyi ya "Empire of Technology Ltd" yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'umunyamakuru wa Igihe, MBARUBUKEYE Etienne wamamaye ku izina rya Peacemaker Pundit yasinyanye amasezerano na " kugira ngo ajye abamamariza.

Ni amasezerano impande zombi zitigeze zitangazahoho byinshi wenda ngo hamenyekane igihe azamara gusa ubuyobozi bw'iyi kompanyi 'Empire of Technology Ltd' isanzwe itanga serivisi zo gufasha abantu kubona VISA, Scholarship opportunity na Visa assistance, bwatangarije itangazamakuru ko isaha n'isaha ashobora kongerwa bitewe nuko imikoranire hagati yabo n'uyu munyamakuru izaba imeze.

Uyu munyamakuru w'umusesenguzi mu nkuru z'imyidagaduro, Peacemaker, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru btnrwanda.com, yavuze ko yishimiye ubu bufatanye hagati ye n'iyi kompanyi ndetse kandi ko yiteguye gukora ibishoboka byose agatanga umusaruro ku buryo ejo n'ejo bundi amasezerano yakongerwa nkuko abyizeye.

Yagize ati" Mbere na Mbere ndashimira Imana n'ubuyobozi bw'iyi kompanyi 'Empire of Technology Ltd' yangiriye ikizere. Niteguye gukora ibishoboka byose ngatanga umusaruro yaba ku buyobozi ndetse n'ababugana".

Umuyobozi wa Empire of Technology Ltd, NIYONKURU Dieudonne, yatangarije itangazamakuru ko uyu munyamakuru mbere yuko bamuha amasezerano bari babanje kumwizera kandi ko izi serivisi bamaze imyaka itanu yose batanga zagiriye akamaro benshi kuko ari ntamakemwa.

Agira ati" Pundit, Mbere yo kumuha amasezerano twari twabanje kumwizere kuko hari byinshi tumwitezeho nk'inyagamugayo. Serivisi zacu tumaze imyakaka igera kuri itanu tuzitanga zahinduriye benshi ubuzima kuko ari ntamakemwa, bityo rero turasaba buri umwe kutugana".

Empire of Technology Ltd ikorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Muhima.

MBARUBUKEYE Etienne uzwi nka Pundit, mbere yuko akorera IGIHE, yabanje gukorea ibitangazamakuru bitandukanye yaba iby'amajwi, Amashusho n'ibyandika birimo, Isango Star, B&B fm umwezi, Inyarwanda, Isibo tv, kuri ubu akaba afite ikinyamakuru kitwa thefacts.rw cyanyuzeho abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru bitandukanye.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:





Related Post