Somalia: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Al-Shabaab yashimutaga kajugugu ya Loni

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-11 06:07:59 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024, Nibwo Umutwe wa Al-Shabaab washimuse kajugujugu ya Loni iri mu butumwa bw’akazi muri Somalia nyuma yo kugwa mu gace ugenzura.

Iyi ndege yashimuswe yashimuswe nyuma yo kugwa mu Gace ka Gadoon mu Karere ka Galgaduud iturutse mu Mujyi wa Beledweyne.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko umukozi wa Loni muri aka gace yavuze ko iyi ndege yahaguye kubera ibibazo bya tekiniki yagize.

Amakuru akomeza avuga ko iyi kajugujugu yari irimo abagenzi icyenda, batandatu muri bo ni bo bashimuswe na Al-Shabaab, babiri baracika undi arapfa mu buryo butarasobanuka neza.

Mu bari mu ndege harimo Abanya-Somalia babiri n’abandi banyamahanga yari itwaye.

Iyi ndege yari itwaye imiti ndetse yagombaga gutwara abasirikare bakomerekeye ku rugamba mu Gace ka Galguduud.

Related Post