Kanye West aho bukera ariruka nyuma yo kongera gushinjwa icyaha cy'ihohoterwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-12 18:04:40 Imyidagaduro

Umuraperi Kanye West yongeye gusubira imbere y’inkiko, kuri iyi nshuro aho ashinjwa gukubita no guhohotera umufana wifuzaga ko amusinyira ibizwi nka ‘Autograph’ muri 2022.

Uwiyita umufana wa Kanye West witwa Justin Poplawski, yareze uyu mugabo usigaye akoresha izina, Ye avuga ko ubwo bahuraga akamusaba ko yamusinyira, undi ngo yahise amwitura ibipfunsi ndetse n’ibitutsi byinshi ku tariki 13 Mutarama 2022.

Ngo yari ategereje Ye hanze ya Hoteli yari acumbitsemo arindiriye ko uyu muraperi amusinyira, undi asohotse aramutuka cyane arenzaho kumubwira ko natamuha inzira aramuha isomo.

Nubwo indishyi y’akababaro uyu mugabo yifuza itatangajwe, arifuza guhabwa amafaranga yakoresheje yivuza ibikomere byo ku mubiri no mu mutwe yamuteye.

Iki kirego cyubuwe, nyuma y’aho mu 2022 ibiro by’umushinjacyaha mukuru muri Los Angeles byakoze iperereza, bigasanga nta mpamvu zifatika zatuma Ye akurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Kanye West yigeze gukomoza kuri uyu mugabo avuga ko atari umufana nkuko benshi babitekereza, ahubwo ko yari umuntu utamwifuriza ineza kuko yari amaze kumukurikira ahantu harenga hatatu hose.

Related Post