Davido arashinjwa gushaka kugirira nabi uwo babyaranye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-13 04:45:54 Imyidagaduro

Umugore witwa Sophia Momodu wabyariye umuhanzi Davido imfura, yamureze gushaka kumuhohotera no kumugirira nabi yifashishije itangazamakuru.

Mu ibaruwa ifunguye abanyamategeko b’uyu mugore bashyize ku mugaragaro, Sophia avuga ko afite ubwoba ko ubuzima bwe buri mu kaga, bitewe n’umugabo yabyariye imfura.

Sophia avuga ko Davido amaze igihe yishyura ibitangazamakuru byo kuri murandasi muri icyo gihugu ngo bimuharabike, ndetse binatangaze inkuru z’ibihuha kuri we.

Uretse kumuharabika, Sophia avuga ko Davido yishyura abantu batandukanye ngo bamugirire nabi nubwo batabigeraho kubera impamvu zitandukanye nkuko Naijanews ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Uyu mugore yongeye gusaba Polisi ko yata muri yombi uyu muhanzi babyaranye mu kwirinda ko yagira icyo aba cyangwa ubuzima bwe bugahungabana mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Sophia agaragaje ikibazo cye, nyuma y’iminsi mike Tiwa Savage areze Davido muri Polisi avuga ko yamuteye ubwoba kubera ubucuti aba bagore bombi bari bamaze igihe bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Davido na Sophia bakundanye mu 2015, babyarana umwana w’imfura muri uwo mwaka bamwita Imade Aurora Adeleke. Nyuma y’amezi make baratandukanye ndetse icyo gihe uyu muhanzi yashinjaga uyu mugore gutererana umwana wabo, gushaka kwikubira imitungo ye n’ibindi.

Related Post