Tanzania: Abayoboke b'itorero ry’Abaruteri bararira ayo kwarika nyuma yo kwibwa amaturo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-13 05:16:43 Amakuru

Ubwo ku itariki ya 07 Mutarama 2024, Hakusanywaga amaturo mu rusengero rw’Itorero ry’Abaruteri muri Tanzania angana na  Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (ni ukuvuga abarirwa muri 1.508.963 Frw), nyuma batunguwe n'abajura baje bakayacucura.

Uretse izo Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania zibwe mu rusengero, hari na Mudasobwa ifite agaciro ka 780,000 by’Amashilingi ya Tanzania , nk’uko byemejwe na Komanda wa Polisi y’aho ubwo bujura bwabereye mu Ntara ya Kilimanjaro, Simon Maigwa.

Abashumba b’iryo torero batangaje ko nyuma y’iteraniro ryo ku cyumweru tariki 7 Mutarama 2024, amaturo yatanzwe yashyizwe hamwe barayabara basanga ari Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania, byarangira bagasohoka mu rusengero bagataha, abajura bakaza gutobora urukuta rw’urusengero bakinjira mu rusengero bakiba ayo maturo yari mu biro biri mu rusengero ndetse na mudasobwa ntoya yari irimo.


Maigwa yagize ati “Tariki 7 Mutarama 2024, nyuma y’iteraniro ryo ku Cyumweru, umubitsi w’amafaranga yo muri urwo rusengero yarayabaze, nyuma ayabika ahantu hatandukanye, harimo mu kabati, ku meza no mu gikapu kigenewe kubikwamo amaturo”.

Mu nkuru yatangajwe n’igitangazamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, Komanda wa Polisi Maigwa yemeje ko iperereza kuri ubwo bujura bwo mu rusengero ryahise ritangira, ariko mu babugizemo uruhare nta n’umwe wahise afatwa.

Related Post